in

Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri yitabye Imana

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

 

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021, nyuma y’iminsi ibiri ashyizwe mu bitaro.

Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari yavuganye na IGIHE dukesha iyi nkuru ubwo yizihizaga imyaka 33 arushinze. Yavuze ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n’umugore we.

Yagize ati “Iyi myaka isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby’ingenzi ni ugukundana no kwihanganirana!”

Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwatumye Kwizera Olivier yirukanwa igitaraganya mu ikipe y’igihugu

Jacques Tuyisenge yasabye anakwa umukunzi we (Video)