in

Izi mpamvu zishobora kuba intandaro yo kubura umukunzi||uzitondere.

Hari impamvu zitandukanye zishobora kuba intandaro yo gutinda kubona umukunzi murushingana, ugasanga ahanini umuntu ashobora kubigiramo uruhare nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

Impamvu zishobora kuba zituma waratinze kubona uwo murushinga:

1.Gutekereza ko nta mugabo cyangwa se umugore uzabona

Iyo mu mutwe wawe hatangiye kuzamo iyi myumvire nabyo biragora ko wabona umugabo cyangwa se inkumi muzarushingana. Uhora wumva ko n’ubundi abaje bagenda nta gahunda bafashe bikagutera kwiheba no kutamenya kwita ku bandi bazaza.

2.Gukuruza abagabo imyambarire

Kwishyiramo ko aho ugiye hose ushobor akuhabona inshuti bigatuma wihatira gushaka kwambara imyambaro iri bukurure abagabo nabyo byakubuz amahirwe yo kubona umukunzi nyawe. Gusa na none ntibyakubuza kwambara neza ariko kwishyiramo ko ukuruza abantu imyambarire, imivugire nuko ugaragara bishobora gutuma bagufata nabi. Ba uwo uriwe wirinde kubyihingamo.

3.Kwihutira gukora imibonano mpuzabitsina n’abo mukundana

Iyo ugitangira gukundana n’umusore cyangwa se inkumi ugahita uganisha ku minonano mpuzabitsina ahanini byereka uwo mukundana ko ushaka kwishimisha. Ntukihutire rero kuryamana n’uwo mukundana kuko bishobora gutuma mutandukana.

4.Kubaho mu buzima bwigunze

Kubaho mu buzima butagira inshuti utagira ahantu ujya ngo uhur en’abandi bantu nabyo bishobora kugutera gutinda kubona uwo muzarushingana. Gusa na none ntibivuz engo ujye wirirwa uzenguruka utubyiniro twose n’utubari buri mugoroba. Gira inshuti z’abahungu n’abakobwa ube umuntu utigunga ngo ube wirebaho wenyine.

5.Gutangira kwiheba

Iyo ukorera ku bwoba nko gusiganwa n’imyaka no kugendera ku bandi birakugora kubona umukunzi nyawe kuko hari uba udashaka ko urukundo rugenda intambwe ku ntambwe. Urugero ushobora guhura n’umusore bwa mbere ugashaka ko muganira ku bana muzabyara, kujya kukwerekana iwabo, n’ibindi bintu bitaza ku mwanya wa mbere iyo abantu bagihura bwa mbere.

6.Kwifuza ibirenze urugero

Hari abantu baba barashushanyije mu mutwe wabo umuntu runaka bazabana uko agomba kuba ameze ibyo agomba kuba atunze, uko azaba ateye, ugasanga urwo rutonde rw’ibyo wifuza wabuze umuntu n’umwe ubyujuje. Gutekereza uwo wifuza n’ibyo agomba kuba yujuje ni byiza ariko iyo habura bike ibyo yujuje akaba aribyo byinshi uwo ushobora kumwihanganira kuko bigoye ko wabona uwo wifuza nyawe.

7.Uhakanira abagusabye urukundo vuba

Hari abantu babona ikosa ku muntu bari batangiye gukundana niyo ryaba ari ikosa ryoroshye agahita ahakanira uwo bari batangiranye inzira y’urukundo bikaba byatuma utinda kubona uwo wifuza kuko ubona amakosa vuba ugahita ubivamo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibizakwereka ko umukunzi wawe asigaye akwanga urunuka.

Nafashe umukunzi wanjye aryamanye na Mama wanjye none arimo kunsana imbabazi! Nkore iki?| Mungire inama