Izi miliyoni ntabwo Rayon Sports yaziteza! Rutahizamu wa Rayon Sport usigaye wanga gupasa bagenzi be yageretswe umurundo w’amafaranga n’ikipe Al Hilal SC nyuma yo kuyizonga.
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Libya irashaka Joachim Ojera wa Rayon Sports wayizonze mu mikino ibiri yakinnye n’iyi kipe.
Amakuru atugeraho, ni uko iyi kipe yamaze kohereza ubutumire muri Rayon Sports bw’uko yabaha Joachim Ojera.
Al Hilal SC yiteguye gutanga ibihumbi mirongo irindwi by’amadorari ($70,000) ndetse ikajya ihemba uyu musore asaga ibihumbi bine by’idorari ($4,000)
Rayon Sports ntirasubiza ubu butumire bwavuye muri Libya.