in

Izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi ryaba rigiye kubona umutekano? Ibyo wamenya ku munyezamu mushya Amavubi yungutse ukina i Burayi mu ikipe iheruka gukina na Liverpool muri Uefa Europe League

Umunyezamu Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yahamagawe bwa mbere mu Amavubi.

Maxime Wenssens ni umusimbura w’umunyezamu wa mbere wa Union Saint-Gilloise, akaba afite uburebure bwa metero 1,91 afite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Bubiligi n’u Rwanda kuko afite Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi.

Maxime yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye yakinaga na Liverpool muri Uefa Europe League bari mu itsinda rimwe. Uwo mukino warangiye Liverpool ibatsinze ibitego 2-0.

Uyu musore ukiri muto (ufite imyaka 21 y’amavuko) yahamagawe mu ikipe y’Igihugu iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wagira ngo ni Burna Boy: Seburikoko akomeje gutembagaza benshi kubera ifoto idasanzwe yasangije abakunzi be -IFOTO

Bimwe bya Mashami byo gukiza izamu bigiye kwibagirana: Umutoza mushya w’Amavubi yemeje ko bagiye kujya bakina umukino mvaburayi atari umwe wo gukiza izamu twari tumenyereye