Arnold Schwarzenegger, wakinnye filimi nyinshi akaba na guverineri wa Leta ya California yatangaje ko ababazwa cyane n’ukuntu ari gusaza ku buryo iyo yirebye mu ndorerwamo akabona ukuntu umubiri we uhinduka bimutera kuruka.
Ku myaka 69 y’ amavuko Schwarzenegger, avuga ko mu buzima bwe nta na rimwe yigeze yishimira umubiri we kandi ko afite ingeso yo kutiyakira no kutigirira icyizere.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’abanywi b’itabi, Cigar Aficionado, yavuze ko ibintu byarushijeho kumukomerana muri iyi myaka ya nyuma kuko agenda arushaho gusaza bikamutera ubwoba.
Ati “Iyo nirebye mu ndorerwamo ndaruka. Na kera nkifite umubiri mwiza narinenaga. Nigeze guhabwa igihembo cy’ubwiza cya Mr. Olympia maze nireba mu ndorerwamo ndibaza nti ‘ni gute uyu mwanda wahawe igihembo’?â€
Gushaka kurushaho kugira umubiri mwiza ngo nibyo byatumye agira umurava wo gukora siporo cyane.
Ati “Niburira icyizere ariko nkora imyitozo cyane , uko ukora imyitozo myinshi ni nako ugaragara neza ukagenda wigarurira icyizere gahoro gahoro.â€
Schwarzenegger asobanura ko kuba buri gihe yumva ko hari ikitagenda ku mubiri we no mu buzima bwe ari byo byatumye arushaho gukora, bimugira icyamamare muri sinema no muri politiki dore ko yabaye guverineri wa leta ya California kuva mu 2003 kugeza muri 2011.
Yakomeje ati “ Buri gihe nabonaga hari ikitagenda ku mubiri wanjye! Nabonaga ibintu nka miliyoni bitameze neza bigatuma mpora njya muri gym.â€
Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime nka Terminator, Total Recall, Predator n’izindi, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 300 z’amadorali.
Mu minsi ishize gukora imyitozo cyane yirinda gusaza imburagihe byatumye avunika kuguru kw’iburyo.