in ,

Iyumvire uburyo umukinnyi wahoze ari ikirangirire ku isi muri ruhago yahindutse ikihebe ruharwa

Kenshi na kenhsi tugenda tubona abakinnyi bafite impano zirenze ariko bakazipfusha ubusa kubera ibintu byinshi bitandukanye birimo inzoga, abakobwa n’ibindi.

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil witwa Adriano ni umwe mu bakinnyi bafatirwaho urgero mu kwangiza impano zabo zo gukina umupira w’amaguru.

Uyu mukinnyi kuri ubu ufite imyaka 34 y’amavuko yahoze ari rutahizamu ukase mu myaka ya za 2004 kugera 2006 aho yakinaga muri Inter Milan yo mu butariyani ndetse akinira n’ikipe y’igihugu ya Brazil iruhande rwa ba Ronaldo naba Ronaldinho gusa ariko uyu mukinnyi yaje kwiyangiza ku buryo budasubirwaho kubera gukunda inzoga cyane biba ngombwa ko asubira gukina mu makipe ya hariya iwabo muri Brazil.

Uwo ni Adriano ari kwiyogoshesha ubwanwa muri quartier izwiho urugomo rwinshi

Kuri ubu rero Adriano gukina umupira w’amaguru yarabihagaritse yigira mu mitwe y’ibyihebe ya hariya muri Brazil (mafia).

Nkuko ibinyamakuru byo muri Brazil bibitangaza ngo Adriano kuri ubu abarizwa mu mutwe w’ibihebe ukomeye cyane witwa “Comando Vermelho” ndetse akaba yaragiye ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge no kugenda imbunda.

Adriano n’imbunda mu ntoki

Adriano mu miniko 51 yakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil yabashije gutsinda ibitego 31 byose, ibi bikaba byerekana ko yari rutahizamu w’umuhanga cyane gusa ubu ibyo byose byaribagiranye.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda(Amafoto)

Wimpagarika by Lil Pac ft Admin Pro