Nyuma y’iminsi mike Neymar atangaje ko ashobora kuzava mu ikipe ya Barca mu myaka iri imbere, ikinyamakuru cy’i Barcelona cyatangaje ko uyu musore atakishimiye kuba mu ikipe ya Barca ndetse ko ashobora kuhava vubaha.
Sport ikomeza isobanura ko nubwo bwose Neymar na Messi bumvikana bikomeye mu kibuga, Neymar yamaze kubonako igihe cyose azaba agikina mu ikipe imwe na Lionel Messi atazigera abona amahirwe yo kuba yakwigaragaza ku giti cye ndetse ngo abe yanabasha kwegukana ibihembo bye ku giti cye birimo na Ballon d’or.
Ku bwizo mpamvu rero uyu musore ngo akaba asanga kugirango abashe kwandika amateka mu mupira w’amaguru ku giti cye agomba kuva muri Barca akerekeza muyindi kipe nawe aziyoborere bigatuma anarushaho kugaragara ku giti cye.