in ,

Iyumvire ibintu 3 Christopher azagenderaho atoranya umukunzi

Umuririmbyi Christopher Muneza uherutse mu gihugu cy’u Bubiligi, yamaze gutangaza ibintu bitatu yandegeraho aramutse agiye mu rukundo n’umukobwa. Uyu muhanzi avuga ko nta rukundo arimo kugeza ubu, gusa hari igihe umukobwa amunyuraho nawe akanyurwa.

Image result for christopher rwanda

Christopher wavuzwe mu rukundo na Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe ariko agakomeza kubyamaganira kure kuva byatangira kuvugwa ndetse no kwandikwa mu b’itangazamakuru, yabwiye Radio Isango Star ko aramutse agiye mu rukundo atakundana n’umukobwa umusumba cyane kuko atabikunda.

JPEG - 128.1 kb
Christopher avuga ko atarahitamo umukunzi gusa hari ibyo agenderaho

1. Umukobwa agomba kuba atarengeje Metero imwe na Sentimetero 80:

Avuga ko adakunda abakobwa bamusumba cyane. Christopher atangaza ko ingingo ya mbere agomba gushingiraho yinjira mu rukundo harimo n’uburebure bw’umukobwa waba wamunyuze. Ati “Mbese kuburyo twaba tuberenye.”

2. Umukobwa utisiga [Macquillage] ngo akabye:

Uyu muhanzi avuga ko adakunda umukobwa wisiga ibirungo byinshi agakabya, kuburyo bimushizeho wamuyoberwa. Anavuga ko ari byiza ko umukobwa aba uwo ariwe kurusha kurenzaho cyane ko buri wese agakundira icyo uri cyo.

3. Umukobwa ufite umuco:

Muneza avuga ko, umukobwa bazakundana azaba ari inyangamugayo yaba mu mico ndetse no mu myifatire kuburyo amushima. Akomeza avuga ko umukobwa ufite umuco ashimwa na buri wese ndetse akanyura umubona.

Uyu muhanzi yanaboyeho kuvuga ko nawe agira amarangamutima kuburyo iyo anyuze ku mukobwa ashobora kubona ko ari mwiza ariko atari cyo gihe cyo kujya mu rukundo ahubwo agifite byinshi ahugiyemo byo gutunganya.

Christopher aherutse mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera kuhataramira, aho igitaramo cye kitabiriwe n’abantu benshi. Yahaherukaga afite indirimbo ebyiri, asubirayo afite Album eshatu.

Kugeza ubu, mu mpera z’uyu mwaka arashyira hanze indirimbo yakoranye na Ngabo Medard. Yavuze ko iyo ndirimbo atatangaza izina ryayo ariko avuga ko ari indirimbo ivuga ku mukobwa uba werekwa urukundo n’umuhungu amusobanurira uburyo amwitayeho.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inzozi by Victor Rukotana

Umva ingorane Apôtre Gitwaza yahuye nazo zirimo no gushaka kwizurira umwana