in ,

Umva ingorane Apôtre Gitwaza yahuye nazo zirimo no gushaka kwizurira umwana

Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, yavuye imuzi uburyo Ibitaro byitiriwe Mutagatifu Petero (Saint Pierre) byo mu Bubiligi byari bigiye kumurega muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu bikeka ko yabyambuye, ndetse n’uko umwana we yapfuye akagerageza kumuzura.

Ubusanzwe Apôtre Gitwaza ni umugabo ufite umugore [Angelique Nyinawingeri] n’abana batatu b’abahungu bari hagati y’imyaka 11 na 17. Se umubyara yari umupasiteri, akaba ari no mu bantu ba mbere batangije ivugabutumwa mu Itorero ry’Abapantekote muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hamwe no mu Rwanda.

Mu buhamya aherutse kugeza ku mbaga y’abakirisitu basengera muri Zion Temple, Apôtre Gitwaza yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo birimo uburyo yashatse kuzura umwana we.

Uko yapfushije umwana

Apôtre Gitwaza avuga ko icyo gihe hari mu 1998 ubwo yari mu masengesho y’iminsi irindwi asengera igihugu.

Ngo ‘nuko madamu arambwira ati ndumva nshaka kujya kwa muganga, ndumva ntameze neza, twari mu masengesho y’iminsi irindwi n’abandi bakozi b’Imana,…noneho madamu aragenda arambwira ati wowe ntuve mu masengesho ukomeze nta kibazo’.

Apôtre Gitwaza yakomeje avuga ko nyuma y’amasaha macye yabwiwe kujya ku bitaro ariko abajije uko umugore we ameze baramwihorera. Icyo gihe ngo umugore we yari ‘yamaze igihe kirekire ku bise abaganga bafata icyemezo cyo kumubaga, umwana yavutse yarushye nuko hashize iminota icumi ahita yitaba Imana’.

Ngo akimara kubona ko umwana we apfuye, yagerageje gushaka kumuzura ariko ngo Imana imubwira ko ariyo yamutwaye ndetse ko izamushumbusha.

Ati “Icyo gihe namwinjije mu cyumba cyacu, umurambo we nywushyira kuri matela ku gitanda cyacu ndapfukama ndasenga, naringiye gusenga ngo Imana imuzure numvaga kandi biri bube, kuko narindimo imbaraga.”

Yakomeje agira ati “ Nta kindi nari ndimo nkora, naravuze nti Mana ndava aha uyu mwana umuzuye, ndapfukama ku gitanda ndasenga mushyiraho ukuboko, nkinga imiryango. […] Icyo gihe nari ndimo nsenga, nagezaho ndasinzira ariko ibitotsi nagize ntabwo byari ibitotsi bisanzwe, nagiye kubona mbona umuntu, umutwe we wageraga hejuru mu ijuru mu bicu ntashobora kuwureba, arambwira ati, Gitwaza Gitwaza wigarura uyu mwana ngo kuko uyu ni Eliya, nzabaha Elisha.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza ahamya ko ibyo akora byose aba agendera ku ijambo ry’Imana

Elisha yaje kuvuka

Muri ubwo buhamya kandi yagarutse ku bigeragezo yagiye ahura nabyo mu buzima harimo n’uko yari agiye gufungwa akekwaho ubwambuzi.

Gitwaza ati “Maze guhabwa iryo zina ‘Elisha’, icyo gihe nari mu giterane cya ‘Debolah’ i Bujumbura, barampamagara mu Bubiligi Madamu yari ari yo. Twari twagiyeyo mu ivugabutumwa muri 99 (1999), aho twari tugiye no kuvuga ubutumwa mu Busuwisi.”

Yakomeje avuga ko imijyi imwe n’imwe y’i Burayi bayinyuzemo bavuga ubutumwa mbere y’uko bagera i Zurich, aho yagombaga guhagurukira agaruka i Bujumbura, mu gihe umugore we yahise asubira mu Bubiligi gusezera kuri mukuru we uhatuye, ubundi bakazahurira i Bujumbura.

Ati “Ndaza ndimo nigisha, telefoni irakomeza iravuga cyane […] ndangije barambwira ngo hari telefoni yihutirwa, bakomeje guhamagara kuko hari icyemezo cyihutirwa ugomba gufata. Ngo Umugore wawe, yari afite inda y’amezi umunani kandi yagombaga gutaha i Kigali, ariko yagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, none bamushyize mu bitaro kandi bagomba kubigenzura vuba bagakuramo umwana.”

Icyo gihe ngo umuganga wo mu Bubiligi yahise yongera guhamagara, aramubwira ati “Paul ugomba gufata icyemezo niba umugore n’umwana bapfa cyangwa dutabare umugore.”

Uwo muganga yabwiye Gitwaza ko atamwizeza ko uwo mwana azabaho ku mezi umunani yari amaze mu nda, bityo ko amusaba kwemera gusa ko babaga umugore we.

Gitwaza ngo yasubije ati “Ndabyemeye ariko umwana ntapfa.” Uwo muganga ngo yahise avuga ngo “Ntibindeba.”

Apôtre Gitwaza mu buhamya bwe akomeza avuga ko yabwiye uwo muganga ko uwo mwana adashobora gupfa, kuko ari Elisha, yari afiteho isezerano kuva ubwo imfura ye, Eliya, yapfaga ikimara kuvuka.

Uyu mukozi w’Imana ngo mu bihe bikomeye umugore we yarimo mu Bubiligi ntiyigeze agira umutima uhagaze, kuko yari afite isezerano yahawe n’umuntu atabonaga neza ubwo yarimo asengera umurambo wa Eliya, imfura ye yapfuye imaze iminota 10 gusa ivutse.

Ngo ni na yo mpamvu yikomereje amasengesho mu gitaramo cya Debolah, hashize akanya bamuhamagara bamubwira ko umugore we abyaye, ariko umwana akaba ameze nabi, ko bahise bamushyira muri ‘Couveuse’.

Apôtre Gitwaza akomeza avuga ko yahise avugana n’Umugore we wari uvuye mu kinya, aramubaza ati “Wibuka amazina y’umwana?” Umugore amusubiza ko ayibuka, arongera ati “Ugende wandikeho Elisha Gitwaza, azaba Umuhanuzi.”

Nyuma yo gutabara umugore n’umwana wa Gitwaza, ibitaro byahise bimubwira ko agomba kwishyura 15.000 by’amadorali, bihwanye na 200.000 by’amafaranga y’Amabiligi. Hari mu 1999.

Nyamara ngo nta n’iripfumuye yari afite, kuko ni bwo bari bakimara gushinga Itorero (Zion Tample) ku buryo icyabonekaga cyose ari ho yahitaga akijyana.

Apôtre Gitwaza avuga ko yamaze amezi atanu yarabuze uko ajya gusura umugore we mu Bubiligi, na we yarabuze uko ataha kubera ideni riremereye bari bafitiye ibitaro.

Ati “Nagiye kumusura amezi atanu arangiye, na we yarabuze uko ava mu Bubiligi kubera ideni rikomeye, bohereza impapuro zishyuza buri munsi, noneho baravuga ngo bagiye guca muri Ambasade y’u Rwanda bandege, ko mbahezemo amafaranga.”

Ibyo ngo umugore wa Gitwaza yarabyumvise, aramuhamagara, aramubwira ati “Humura, Imana dukorera ni Imana, yaduhaye, ntiyananirwa kwishyura ibitaro.”

Nyuma ngo umugore we yongeye kumuhamagara kuri telefoni, amubwira ko yari yagiye kuri bya bitaro kumvikana na bo uburyo bajya bishyuramo uwo mwenda kugeza igihe barangije kwishyura 15,000.

Ati “Nari gukura he 15.000 by’amadolari narabuze n’igihumbi kimwe ngo njye kumusura, […] Hari igihe dutegereza ku Mana bikananirana, ariko tuzakomeze twiringire.”

Gitwaza akomeza avuga ko muri icyo gihe habayeho kugeragezwa mu buryo butandukanye, aho Muramu we yabwiraga uwo mugore we ko yamwandikishije kandi mu Rwanda hakaba hari intambara (y’abacengezi), bityo ko byakoroha kubona ubuhungiro, ayo mafaranga akishyurwa.

Ariko yakomeje kumwibutsa ko adakwiye gusaba ubuhungiro kuko Imana yabatumye mu Rwanda, kandi bakaba bagomba kurwanya umuvumo w’ubuhunzi.

Ubu buhamya Gitwaza yabutanze nyuma yo kubwira imbaga y’Abakirisitu ko afite Umugore n’abana batatu barimo umukuru w’imyaka 13 witwa Elisha Gitwaza, uyu akaba ari we w’isezerano yaherewe mu masengesho, ubwo yari agiye gusengera izuka ry’imfura ye Eliya, yari imaze gupfa nyuma y’iminota 10 gusa ivutse.

Elisha ni we ugomba kuzaba Umuhanuzi, akaba afite abavandimwe be babiri barimo umuhungu ufite imyaka 10 na bucura bwabo ufite imyaka 8.

Ubusanzwe Apôtre Gitwaza yize ibijyanye n’ubuhinzi, ibijyanye n’imitekerereze ya muntu (Psychologie) hanyuma ajya gushaka kwiga ibyo gutwara indege, ubwo nibwo Imana yamuhamagaye abivamo yiga amasomo y’iyobokamana (théologie).

Ubu afite masters na doctorat muri théologie yakuye muri Kaminuza ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nkuru tuyikesha IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire ibintu 3 Christopher azagenderaho atoranya umukunzi

Irebere hano Habibi wa The Ben !