Mu mukino wa Supercup wahuzaga ikipe yatwaye Champions League ariyo Real Madrid ndetse n’iyatwaye Europa League ariyo Manchester United,bikarangira Real itsindiwe na Casemiro ndetse na Isco,yaje gutsinda 2-1 Man Utd yaje guhozwa amarira na Romelu Lukaku.Nk’uko atajya yiburira Jose Mourinho ntago yabuze gushyira amakosa ku busifuzi ndetse na Cristiano Ronaldo.
Jose Mourinho yatangarije abanyamakuru ati “Ndakeka twakinnye neza nubwo twatsinzwe 2-1 nyamara igitego cya mbere hari habaye kurarira,byari kuba 1-1 tukajya mu nyongera nubwo bari gutsinda byinshi nk’uko natwe twari gutsinda byinshi.Twatangiye dukina neza igice cya mbere nubwo nyuma baje kutwima umupira.Mu minota ya nyuma byari bigoye kubera nyuma yo kwinjira kwa Cristiano Ronaldo,umusifuzi yasifuraga buri gihe iyo yagwaga hasi”
Cristiano Ronaldo mu minota 7 yakinnye akaba yabkorewe amakosa inshuro 3 zose,nta mukinnyi wa Manchester United wabonye amakosa angina gutyo mu mukino wose.