Nyuma y’igihe kinini abafana bagira ikiganiro kitarangira k’umukinnyi mwiza hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo,mu kwibaza uzitwara neza iyi saison itaha,umugabo Thierry Henry yamaze abafana amatsiko agira icyo avuga uko we abibona.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Sportsbible,yagize ati “Lionel Messi ni umukinnyi w’igitangaza sinkeka ko ibyo atashobora gukora hari uwabikora.Ni impano.Byose abikora nta guhatiriza mu buryo busanzwe cyane kandi bworoshye.Cristiano Ronaldo we arakora cyane niho batandukaniye,Ronaldo we akora imyitozo cyane mu gihe Lionel Messi we byizana”

Tubibutsa ko Thierry Henry yakinanye na Lionel Messi mw’ikipe ya FC Barcelone nyuma yo gukora amateka atazibagirana mw’ikipe ya Arsenal