in ,

Iyumvire amagambo akomeye rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yabwiye umutoza we abantu bakumirwa

Ntibisanzwe bimeynyerewe ko umukinnyi yifata akavuga amagambo yishakiye ku mutoza we yaba uw’ikipe y’igihugu cyangwa ikipe ya Club aba akinira ariko kurubu rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Real Madrid wagiranya ibibazo n’umutoza we w’ikipe y’igihugu Karim Benzema yagize icyo atangaza nyuma yo kubabarirwa n’urukiko ariko bikaba iby’ubusa umutoza Didier Deschamps ntamuhamagare mu ikipe y’igihugu azakoresha mu mikino y’amakipe y’ibihugu azaba mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.Image result for Benzema bale and Ronaldo

Amakuru dukesha ikinyamakuru l’equipe cyo mu bufaransa aravuga ko Karim Benzema yagize icyo atangaza ku cyemezo yise kigayitse cyo kutazongera kumuhamagara mu ikipe y’igihugu cyafashwe n’umutoza Didier Deschamps. Uyu musore yagize ati:”Si quelque chose m’agace, je me tais, je travaille plus dur et je garde toujours le sourire sur le visage.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:”Iyo ikintu cyiri kumbangamira, ndaceceka, nkakora cyane ubundi nkisekera.” Kubasesenguye aya magambo baremeza ko uyu musore yashatse kubwira umutoza w’ubufaransa ko ibyo yamukorera byose ntacyo bimubwiye kandi bitazamubuza gukora akazi ke neza. Tukaba dutegereje kureba niba uyu mugabo Deschamps ari bwisubireho ku cyemezo cye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo yuzuye amarangamutima Meddy yatangaje akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yakoze ku mitima ya benshi

Akumiro: Agahinda gakomeye gatashye mu ikipe ya Liverpool mbere y’amasaha make ngo bakine na Arsenal