in ,

Isomere amagambo yuzuye amarangamutima Meddy yatangaje akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yakoze ku mitima ya benshi

Umuhanzi Ngabo Medard Jobbert bita Meddy yageze i Kigali mu masaha atatu ashize nyuma y’imyaka irindwi (7) aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Agisesekara ku kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe n’abantu benshi biganjemo abakunzi be bitwa “INKORAMUTIMA”.

Saa cyenda n’iminota 50 z’amanywa nibwo Meddy yasesekaye ku kibuga cy’Indege i Kanombe yakiranwa urukumbuzi rwinshi n’abantu batandukanye barimo mushiki we ndetse n’abandi bo mu muryango. Hari abakobwa bafite ibirango byanditseho amagambo ashimangira urukundo bakunda uyu muhanzi, ndetse hari n’abana bitwaje igikombe nk’ikimenyetso cyo kwerekana ubudahangarwa bw’uyu musore muri muzika.

Akanyamuneza kari kose ku maso ya Meddy wari umaze imyaka irindwi adakandagira mu Rwanda
Mushiki wa Meddy nawe yari yabukereye yiteguye kwakira musaza we nyuma y’imyaka irindwi atamuherutse
Mukuru wa Meddy nawe yari yaje kwakira murumuna we
Meddy Medard Jobert wari umaze imyaka itandatu muri USA agarutse mu Rwanda
Ngabo Medard Jobert wari umaze imyaka irindwi muri USA agarutse mu Rwanda

Meddy akigera ku kibuga cy’indege yagaragaje ibyishimo ku maso kuko agarutse mu gihugu. Mbere yo kugira icyo atangariza abanyamakuru bari bamutegereje ari benshi, yasabye umwanya wo kubanza gusuhuza umubyeyi we (nyina) wari mu baje kumwakira.

Umubyeyi wa Meddy yari yaje kwakira umuhungu we batari baherukanye
Meddy ahoberana na nyina nyuma y’ imyaka irindwi atamuca iryera

Mu kanyamuneza kenshi Meddy yatangaje ko yamaze amasaha abiri mu ndege ngo yari akibaza koko niba aje mu Rwanda, igihugu yagiriyemo umugisha.

Yagize ati: “Ndishimye cyane mu buryo mudashobora kumva. Ubusanzwe sinjya nkunda kugaragaza imvamutima zanjye hanze. Gusa umutima wanjye ubyimbyemo ibyishimo ntashobora kugaragariza buri wese.”

Avuga ku cyo ahishiye abanyarwanda bamutegerezanyije amatsiko yakomeje agira ati: “Nagiye mbona abahanzi bakomeye baza mu Rwanda,nzanywe no kugira itandukaniro nerekana hagati yanjye nabo. Ndashimira leta y’u Rwanda itaragize umujinya ngo idufate nk’abanzi b’u Rwanda. Ni ababyeyi beza kandi bifuza iterambere ryiza ku muntu.”

“Nasomaga amakuru menshi avuga ku iterambere ry’u Rwanda buri munsi. Nka Convention kubera kuyireba kenshi wagira nayigezemo kandi ntarayikandagiramo na rimwe.”

Meddy ni  umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe kurusha abandi. Mbere yo kujya muri Amerika muri 2010, yakoze indirimbo zitazibagirana mu bakunzi b’umuziki wo mu Rwanda nka; Ese urambona, Mubwire, Amayobera, Igipimo n’izindi.

Ageze muri Amerika nabwo ntiyaretse guhanga no kwigaragaza kuko indirimbo ze zakomeje gukurwa no kunyura benshi. Muri izo harimo nka; Nasara, Oya Maa, Burinde bucya, Holly Spirit, Slowly n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye.

Meddy yashyikirijwe igikombe n’uyu mwana muto
Hari abana bari bahawe igikombe n’indabo ngo baze kubimushyikiriza
Avugisha itangazamakuru ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali

Avugisha itangazamakuru ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali

Imodoka yagiyemo nyuma yo kwakirwa yari irinzwe bikomeye
Iyi niyo modoka Meddy yagenzemo avuye ku kibuga cy’indege i Kanombe
Umuryango wa Meddy n'abakunzi biyita Inkoramutima bateguye ibirori byo kumwakira
Uyu niwo mutsima abagize umuryango wa Meddy n’abakunzi be bitwa INKORAMUTIMA bateguye ibirori byo kumwakira

 

 

Photos-IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva ibigwi by’abahanzi nyarwanda bagize itsinda rya KIGALI’Z ILLEST MUSIC ryaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera amashusho y’indirimbo zabo

Iyumvire amagambo akomeye rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yabwiye umutoza we abantu bakumirwa