Ntibisanzwe bimeynyerewe ko umukinnyi yifata akavuga amagambo yishakiye ku mutoza we yaba uw’ikipe y’igihugu cyangwa ikipe ya Club aba akinira ariko kurubu rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Real Madrid wagiranya ibibazo n’umutoza we w’ikipe y’igihugu Karim Benzema yagize icyo atangaza nyuma yo kubabarirwa n’urukiko ariko bikaba iby’ubusa umutoza Didier Deschamps ntamuhamagare mu ikipe y’igihugu azakoresha mu mikino y’amakipe y’ibihugu azaba mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Amakuru dukesha ikinyamakuru l’equipe cyo mu bufaransa aravuga ko Karim Benzema yagize icyo atangaza ku cyemezo yise kigayitse cyo kutazongera kumuhamagara mu ikipe y’igihugu cyafashwe n’umutoza Didier Deschamps. Uyu musore yagize ati:”Si quelque chose m’agace, je me tais, je travaille plus dur et je garde toujours le sourire sur le visage.”
Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:”Iyo ikintu cyiri kumbangamira, ndaceceka, nkakora cyane ubundi nkisekera.” Kubasesenguye aya magambo baremeza ko uyu musore yashatse kubwira umutoza w’ubufaransa ko ibyo yamukorera byose ntacyo bimubwiye kandi bitazamubuza gukora akazi ke neza. Tukaba dutegereje kureba niba uyu mugabo Deschamps ari bwisubireho ku cyemezo cye.