in ,

Iyumvire amagambo akomeye Miss Gisabo yongeye kubwirwa na mugenzi we babanye muri Miss Rwanda agatungura benshi

????????????????????????????????????

Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yanenze bikomeye abakobwa bajya mu marushanwa y’ubwiza bakanga kwambara imyenda basabwa bitwaje ko itajyanye n’umuco wo mu Rwanda.

Uyu mukobwa yabivuze mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Instagram asubiza ubwo Muyoboke Alex usanzwe ari umujyanama w’itsinda Charly na Nina yari amaze kwandika yibaza ku by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco[RALC] na minisiteri y’umuco, kubera ukuntu Nyampinga Uwase Hirwa Honorine ‘Igisabo’ yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017  akanga kwambara Bikini ubugira kabiri.

Mu butumwa bwaje bumusubiza hajemo abanenga Miss Igisabo n’abamushyigikira maze na Shimwa Guelda aboneraho kunenga uyu mukobwa avuga ko kujya mu marushanwa ntukurikize amabwiriza yayo ari nko guseruka nta mwambaro w’ibirori witwaje.

Ati”Umuco si ibyakorwaga kera kuko umuco urakura kandi igihe wakuze hazamo impinduka zinogeye ba nyirawo! Hambere bambaraga inkanda ziteye kuriya[aha yavugaga ifoto Muyoboke yari yashyize ku rubuga y’umukobwa wambaye inkanda ayigereranya n’iya Miss Igisabo]  kuko zari imboneka rimwe bakifashisha akabonetse kose , ariko aho amajyambere yaziye umwambaro basanze ubereye umunyandakazi wari umukenyero n’indi ituma yikwiza.”

Yunzemo ati” Sinshigikiye abajya mu marushanwa bakanga kwica umuco kuko uwakanga kuwica yaguma iwabo ntiyirirwe ayitabira kuko kuyitabira abizi neza ko atari bwuzuze ibisabwa ni nko guseruka nta mwambaro w’ibirori witwaje.”

Shimwa wanenze abakobwa bajya mu marushanwa bameze nk’abagiye kwitemberera nawe mu mpera z’uyu mwaka azajya mu marushanwa ya Miss Heritage Global.

Aya magambo ya Shimwa Guelda aje akurikira ibyo Miss Vanessa Uwase  na we aherutse gutangaza akavuga ko abakobwa bajya mu marushanwa ntibambare bikini kandi ziri mu bintu biba birabahesha amahirwe baba bameze nk’abagiye kwitemberera.

Ati” Byiza cyane ku bakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, bagahitamo kutambara ’bikini’ mu gusigasira umuco nyarwanda, ariko se ahubwo niba muba muzi ko irushanwa ririmo ibyo kwambara ’bikini’, kuki murijyamo muzi neza ko muzica amabwiriza? Kuki mutigumira imuhira aho muzi neza ko kuguma mwambaye bihabwa agaciro?”

Ifoto Muyoboke yashyize ku rubuga rwa Instagram, Shimwa Guelda akaboneraho kunenga abakobwa bajya  mu marushanwa y’ubwiza bakanga gukurikiza amabwiriza

Yunzemo agira ati “Kereka niba muba mufite impamvu zanyu zihariye nko gutembera, kunyura muri ibyo, kubona abantu bashya n’indi mico nko kwiyumva nk’abageze mu bidasanzwe n’ibindi. Gusa niba uba uzi ko uzica amabwiriza ibyo bigatuma utsindwa ni byiza kuvuga ko utagiye guhatanira ikamba.”

Abakobwa b’abanyarwandakazi usanga batinya kwambara umwambaro wa Bikini mu marushanwa bitabira bitwaje umuco, abamaze gutinyuka bakambara uyu mwenda bazwi ni Miss Akiwacu Colombe wagiye mu marushanwa ya Miss Supranational 2016, Uwase Clementine[Tina] uherutse guserukira u Rwanda muri Miss World Next top Model 2017  ndetse na Gisa Sonia wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational muri 2015.

Uwase Hirwa Honorine “Igisabo” yanze kwambara Bikini nk’abandi akingaho akenda 

Ni ku nshuro ya kabiri mu irushanwa ya Miss Earth 2017 , Miss Igisabo yanga kwambara Bikini

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze akundana na Riderman yifotoje agaragaza amabere abafana baramwihanangiriza

Umuhanzikazi Rihanna yagaragaye yambaye inkweto zitangaje zitari zizwi ku isi(zirebe hano)