Hari ibiribwa bituma umuntu ahorana impumuro nziza mu kanwa, kabone nubwo yaba asanzwe agira impumuro mbi, ibi biribwa birayirwanya kugeza ubwo usigara nta kibazo na kimwe cyo guhumura nabi kuko bijya bibaho ko umuntu ashobora kugira icyo kibazo.
Hari imbuto zifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ke iyo akunda kuzirya kenshi,ni ukuvuga nibura buri munsi akabasha kubona urubuto rumwe cyangwa kunywa ikirahuri kimwe cy’umutobe w’izi mbuto arizo ; amaronji,indimu,pomme,inkeri
1, Umudarasini( romarin) :
Icyirungo gikunze gukoreshwa mu cyayi no mu guteka inyama cyitwa umudarasini nacyo gifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ku muntu ukunda kugikoresha. Icyo kirungo kiba kimeze nka teyi usibye ko cyo kiba gifite utubabi tureture
2, Yawurute
ubusanzwe yawurute ni ikinyobwa cyiza cy’ingirakamaro ku buzima bw’umuntu kuko gifasha igifu gukora neza,hanyuma ikanasukura mu rwungano ngogozi ku buryo nta mwuka mubi ushobora guturuka mu muntu.
3, Amazi arimo indimu
Nkuko twatangiye tuvuga ko imbuto zisharira ari nziza ku kurwanya impumuro mbi,no kunywa amazi arimo indimu ni kimwe mu bifasha umuntu kuzana umwuka mwiza uturuka mu kanwa ke.
4, Cocombre
Cocombre nayo iri mu biribwa bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa ke,cyane cyane ku bantu bakunda kuyikoramo salade,kuko yica udukoko dushobora gutera mu kanwa guhumura nabi ndetse ikanakomeza ishinya,ikayirinda kuba yakwangizwa n’ibibonetse byose kandi burya iyo ishinya ifite ikibazo bituma no mu kanwa hazana umwuka utameze neza.
5, Persil :
Icyatsi cyizwi ku izana rya persil cyo mu bwoko bwa sereri nacyo ni ingenzi cyane mu gufasha umuntu kuzana impumuro nziza. Cyane cyane ku bantu bagikoresha nk’ikirungo ariko biba byiza kurshaho iyo uyihekenye,nibwo usanga ufite impumuro nziza ituruka mu kanwa.
Ibi nibyo bifasha umuntu kugira impumuro nziza yo mu kanwa ku bantu bagira ikibazo cyo guhumura nabi,bigakira burundu ugasigara nta kibazo cy’umwuka utari mwiza uguturukamo.