Amakuru y’ibanga aravuga ko Umufaransa Kylian Mbappé yaba yaragiranye ibiganiro na Paris Saint Germain biganisha ku kumusinyisha amasezerano atarigeze ahabwa uwo ari we wese mu Isi ya ruhago, nkuko Ikinyamakuru Goal cyabikesheje Defensa Central kuri uyu wa Kane.
Ni amasezerano y’imyaka 10 azarangira Kylian Mbappé afite imyaka 34 y’amavuko ndetse ashobora kongerwa akagirwa ay’ubuzima bwose mu gihe Kylian agikina umupira w’amaguru.
Ikinyamakuru Goal cyatangaje ko hamwe n’amasezerano y’ubwo buryo, Mbappé azahembwa akayabo k’angana na Milliards 10 z’Amayero. Ibi bivuze ko uyu musore w’imyaka 24 yazajya ahembwa Miliyoni 100 z’Amayero buri mwaka nk’umushahara gusa.
Aya azaba ari yo masezerano y’ibihe byose kugeza ubu, atari mu mupira w’amaguru gusa, ahubwo mu mikino yose muri rusange.
Amakuru dukura ku kinyamakuru Defensa Central kandi avuga n’Umwami Émir wa Qatar yaba yamaze guha umugisha uyu mushinga.
Hagati aho, Mbappé nta gihe gishize abwiye Paris Saint Germain ko atazigera ayongerera amasezerano mu gihe ay’umwaka umwe asigaranye azaba ageze ku musozo mu mwaka utaha wa 2024.
Uyu rutahizamu ngo ntashishikajwe n’amafaranga atagira ingano ndetse n’ibindi byose yizezwa hanze y’ikibuga, ngo icyo ashyize imbere ni inzozi zo gukina mu ikipe[Real Madrid] izamuha byose nk’umukinnyi by’umwihariko ibikombe bizamuhesha n’ibihembo bye ku giti cye nka Ballon d’Ors.
Nubwo yananiwe guhesha PSG UEFA Champions League yewe ari kumwe na Lionel Messi, Neymar Jr ndetse na Sergio Ramos, Mbappé yahindutse umunyabigwi mu Bufaransa bwose dore ko mu mikino 260 yabashije gutsinda ibitego 212 ndetse atanga imipira 98 yavuyemo ibitego.
Yahesheje u Bufaransa Igikombe cy’Isi muri 2018 ndetse anabugeza ku mukino wa nyuma yakoreyemo amateka yo gutsinda ibitego 3 wenyine; ibimugira uwo kwifuzwa no gutangwaho byose bishoboka.