Iyi nkuru ntigucike:Kigali umusore yasohowe mu bukwe bw’uwahoze ari umukunzi we atumva atabona kubera impamvu itangaje.
Iyi ni inkuru yabereye mu mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 mu bukwe bw’umwe mu bantu bazwi (tutifuje gutangaza amazina ye).
Uyu mugabo (na we tutifuje gutangaza amazina ye) abara inkuru y’ibyamubayeho yahishuye ko yatashye ubukwe ku butumire bw’umukobwa bahoze ari inshuti zikomeye(abakunzi)
Icyakora nubwo avuga ko bari baratandukanye, ahamya ko umuhungu wari utangiye urugendo rw’urukundo n’umukobwa atigeze abashira amakenga.
Ubwo abageni bari bageze aho bagiye kwakirira abashyitsi babo, abandi bose barinjiye maze umusore abwira umugore we ko adashobora kwinjira mu gisharagati mu gihe umusore bahoze bakundana abonye akikirimo.
Ibi uyu musore yabitewe n’uko yari afite amakuru y’uko uyu mugabo yigeze kukanyuzaho mu rukundo n’iyi nkumi, ndetse atizeye umubano wabo.
Umwe mu bo mu muryango w’umugore wari uzi umubano we n’uyu mugabo, yaje gutera intambwe aramwegera amubwira ko nyiri ubukwe yanze kwinjira mu gisharagati mu gihe akikirimo.
Nguko uko umugabo yahisemo guca mu karyango k’inyuma mu ihema ryabereyemo ubukwe, yatsa imodoka aragenda, abageni babona kwinjira ahari hagiye kubera ubukwe ibirori birakomeza.