Umunya Croatia Ivana Knoll wamamaye mu mikino y’igikombe cy’isi yabereye muri Qatar mu mpera za 2022 , ubwo yari ashyigikiye ikipe y’Igihugu cye cya Croatia ,yasubije uwamubajije niba ashobora gutangira gukorana n’urubuga rwa onlyfans rucishwaho amashusho menshi y’urukozasoni.
Binyuze mu kiganiro yagiriye kuri instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 3.6 muri iki cyumweru , ubwo yabazwaga ibibazo n’abakunzi be , hari uwamubajije niba ateganya gutangira gukorana n’urubuga rwa Onlyfans maze mukumusubiza Ivana Knoll agira ati :” Ninde wavuze ko hari ubwo nzayifungura (konte ya onlyfans)?.
mu bindi uyu mukobwa yavuzeho ngo ni ukuba yarishyuriwe na goverinoma ye amatike yo mu gikombe cy’isi cyangwa ariwe wimenyaga , icyakora aha nabwo yahise ahishura ko yiyushyuriye amatike.
source: sports bible