Abagize itsinda rya shema fata,batewe ishema no kuba ari abakinnyi ba firime nyarwanda ndetse no kuba babikora ari urubyiruko.

Mu kiganiro iri tsinda ryagiranye na YegoB badusangije ubuzima bw’urugendo rwabo bati:”Urugendo rwacu ntago rwari rworoshye kugirango tube tugeze aho turi twatangiriye kuri comedy bigenda biza Ariko tugashaka gucika intege kubera abantu harimo abo mu miryango,inshuti twizeraga, mbese twari twarahagurukiwe”.

Bakomeje bagira bati:”Umwe muri twe yatangiye urugendo rw’ubuhanzi muri 2021,ariko kuko atari afite umufasha, akiri no ku ishuri impano ye yaradindiye, gusa yakomeje kumutogotamo ava mu magepfo yambuka uruzi rwa nyabarongo ajya gukinira flime muri gakenke kubuntu kugirango byibuze yandike izina kandi yagendeshaga amaguru, aragenda arakina abona biremeye arabishobora ariko kubifatanya n’ishuri biranga. Urugendo rwe yarukomeje arangije ishuri nubwo nabwo bitari byoroshye”.

Umwe mubagize iri tsinda ari nawe ryitiriwe Shema Fata ibye ntaho bitandukaye n’ibyamugenzi kurwanywa cyane n’inshuti ze zimucaga intege nawe byamukomye mu nkokora icyakora we yiyumvagamo impano idasanzwe abima amatwi kugeza ubwo akabije inzozi ze.

Kurundi ruhande hari witwa Chiss Heavy nawe ubarizwa muri iryo tsinda we ngo ibyamukomye mu nkokora ni byinshi usibye ko igisetse ibindi ariko uko bajyaga bamuharabika ngo yiyitira Papa Sava bituma agace atuyemo bamwanga ngo ntago amenya uwo ari we kandi ngo ni uwo kwa ngofero (umuntu utifashije).

Ati:Aho nturuka babanje kunyanga ngo niyitirira Papa Sava ngo kandi iwacu ari kwa kagofero, mbese abakabaye batwubaka baradusenyaga abitaye kumpano zacu bakaziha agaciro nibo bake kandi ntakindi bari bafitiye ubushobozi usibye kudutera imbaraga batubwira ko dushoboye ariko nabyo turabibashimira barakoze cyane.

Bamwe baduhaga igitekerezo bibi kuri YouTube bituma n’abifuzaga kudutera inkunga cyangwa kwifatanya natwe babyihorera dusigara turwana turi batatatu, twiyita izina twakuye k’umugani ugira uti: “tuvuyemo umwe ntitwarya” tuba nk’agati gakubiranyije ahasigaye twima amatwi abatwanga n’abaduteraga ubwoba ngo ntaho tuzagana turi guta umwanya, turakora cyane ubu rwose turi kurwego twishimira”.

Mu gusoza ikiganiro n’itsinda Shema Fata basoje bashimira cyane abababaye hafi bati:”Turashima cyane abatweretse urukundo ,abadufashije mu buryo bumwe cg Ubundi haba kutureba,inama batugiriye zitwubaka bose barakoze kandi natwe ntago tuzabatenguha”.
Banagiriye inama urubyiruko zo gukora ndetse barushishikariza kujya muri Cinema nyarwanda dore ko bo bahamya ko ari umusingi w’ubuzima.

Kanda hano urebe filime zabo: