Si ko waha ufite amafaranga ngo wemererwe kureba uyu mukino kuko bisaba kubisaba ukemererwa cyane bakaguhakanira hanyuma ukabona kwishyura itike yo kuzajya mu Budage gukina na Bayern Munich.
Itike imwe y’umuntu uzajyana na FC Barcelona ni asaga 50,000 rwf ndetse akitegera indege akanitunga ariko ubuyobozi bwa Barcelona bukabareberera aho bazaba bari hose.
Uyu mukino utegerejwe ku wa kabiri w’icyumweru gutaha aho Barcelona izahera mu Budage bakajya guhanganira insinzi aho Bayern Munich ariyo ihabwa amahirwe menshi yo gutsunda Barcelona.
Abafana ba Barcelona ntago bazibagirwa agahinda bagize ubwo Bayern Munich yabatsindaga ibitego 8 ndetse kuri iyi nshuro Barcelona irashaka kugira ngo isibe ayo mateka mabi ndetse na Lewandowiski wavuye muri Bayern Munich bitameze neza arashaka kwemeza abadage.