Iterambere rikomeje kwimakazwa mu ngeri zose, dore umubare w’abana bamaze kuvuka mu Rwanda hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intanga.
Mu 1977 nibwo ubu buryo bwo guhuza intanga bwakoreshejwe ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikiremwamuntu. Icyo gihe umugore n’umugabo b’Abongereza bakoresheje ubu buryo nyuma y’imyaka isaga icyenda barabuze urubyaro.
Ku wa 25 Nyakanga 1978 bibarutse umwana w’ibiro birenga bibiri ahabwa izina rya Louise Brown.
Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi serivisi ya IVF yatangiriye mu mavuriro yigenga mu 2014, abantu batandukanye barabyitabira ndetse bigeze mu 2018, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe nabyo birayitangiza, kuri ubu harabarwa abana bagera kuri 500 bamaze kuvukira kubutaka bw’urwanda hakoreshejwe ubu buryo.
Amakuru yamenyekanye ni uko kugira ngo uhabwe iyi serivisi yo guhuza intanga wishyuzwa miliyoni 5 Frw mu bitaro byigenga mu gihe mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ho wishyura miliyoni 2 Frw.
Uku guhenda kwa serivisi ya IVF guterwa n’uko ibikoresho byifashishwa hafi ya byose bituruka hanze y’igihugu