in

“Iteka nzahorana nawe mukundwa” Akari ku mutima wa Clarisse Uwimana wasezeranye imbere y’amateko

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana wasezeranye imbere y’amateko na Festus Bertrand bitegura kubana mu kwezi gutaha yagaragaje ibyishimo yatewe no gusezerana na Bertrand.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Kanama 2022 nibwo uyu munyamakurukazi yasezeranye imbere y’amateko na Festus Bertrand ndetse anishimira ko atakiri ingaragu ukundi.

Clarisse abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yishimiye gusezerana na Bertrand aho yagize ati: “Iteka nzahorana na we mukundwa.”

Uyu munyamakurukazi yavuze ko iyi tariki ya 18 Kanama 2022 yasezeraniyeho n’umukunzi we, ari iy’amateka mu buzima bwe.

Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore ari mu gahinda kenshi nyuma yo kumenya ko umugabo we yarongoye nyir’ibyondo

Amakuru yihutirwa ugomba kumenya kuri Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana