Amakuru yihutirwa ugomba kumenya kuri Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana

Umubiri w’umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana aguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza kanseri y’urwagashya wagejejwe mu Rwanda.

Umubiri wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana aguye mu Buhinde wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2022.

Uyu musore yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 azize kanseri y’urwagashya yari amaze igihe arwaye.