in ,

Itegure umwe muri aba bakinnyi mu ikipe ya Arsenal igihe Alexis Sanchez aba ayivuyemo

Sanchez

Ikipe ya Arsenal ikomeje kwirengagiza nkana ubusabe bw’umunya Chili Alexis Sanchez bwo guhabwa agatubutse kugirango yongere amasezerano bitewe n’umusaruro aha ikipe gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwakomeje kunangira bityo ikipe ya Bayern Munich na PSG zikaba zaratangiye ibiganiro n’uhagarariye mu mategeko uyu musore kugirango barebe aho yakwerekeza muri iyi mpeshyi dore ko amasezerano ye asigaje umwaka umwe kugirango arangire mu ikipe ya Arsenal. Mu gihe cyose uyu musore azaba asohotse mu ikipe ya Arsenal umwe muri aba bakinnyi bakurikira niwe uteganyijwe kuza kumusimbura.

Mu bakinnyi bari ku rutonde rw’abagomba kuza gusimbura imirimo ya Sanchez muri Arsenal turasangamo:

  1. Emil Forsberg rutahizamu uca ku mpande mu ikipe ya RB Leipzig yo mu gihugu cy’ubudage
  2. Ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bashobora kuva mo umwe waza gusimbura Sanchez mu ikipe ya Arsenal harazaho Yannick Ferreira Carrasco umubiligi ukinira ikipe ya Atletico MadridAtletico Madrid's Belgian midfielder Yannick Ferreira Carrasco celebrates after scoring during the Spanish league football match Club Atletico de Madrid vs Granada FC at the Vicente Calderon stadium in Madrid on October 15, 2016.
  3. Ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde turasangaho Lorenzo Insigne umutaliyani ukinira ikipe ya Napoli ndetse wanitwaye neza muri champiyona ishize 
  4. Ku mwanya wa Kane turasangaho umubiligi nawe ukinira ikipe ya Napoli Dries Mertens Image result for dries mertens
  5. Ku mwanya wa gatanu w’uru rutonde turasangaho umunya Espagne ukinira ikipe ya Real Madrid Francisco Román Alarcón Suárez a.k.a Isco Image result for Francesco Isco

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Malia Obama na Sasha Obama bategetswe kwambara imyenda y’ibitenge ku ngufu (amafoto)

Umva uko abafana ba Rayon Sport bakomeje kuvumira Nshuti Dominique Savio ku gahera