in

Itariki y’agahinda ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda: Imyaka 11 irashize Mafisango Patrick yitabye Imana

Umukinnyi wabaye ubukombe hano muri Afurika y’iburasirazuba mu makipe akomeye harimo Simba yo mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba umukinnyi karundura mu ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana tariki nkiyi mu mwaka 2012.

Mafisango Patrick wa komokaga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba yarakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi kandi ari umukinnyi ngenderwaho yitabye Imana tariki 17 Gicurasi 2012 azize impanuka y’imodoka habura amasaha macye ngo yurire rutemikirere aze mu Rwanda gukinira Amavubi.

Uyu mukinnyi yari akunzwe cyane n’abanyarwanda kubera uburyo yitangiraga ikipe y’igihugu Amavubi dore ko yari yarahawe akazina k’akabyiniriro ka “Patriote” akaba yarapfiriye mu nzira ajyanywe ku bitaro bya Muhimbiri Government Hospital kandi urupfu rwe rwatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Arayoboye: Umuvanzi w’imiziki Dj Brianne yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyane kizabera hanze y’u Rwanda

Ubwo murarenzwe sha! Ibintu byakomeye, abagabo babiri bandikiranye amasezera basheta imodoka zabo ku mukino ugiye kuba muri iri joro – dore urwandiko