in

Itariki nk’iyi mu mateka Rayon Sports yakoze ibyo abantu batakekaga ko yakora

Ku itariki nk’iyi muri 2018 mu mateka, ikipe Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda ku nshuro ya mbere.

Rayon Sports yatsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 mu mukino wa gatanu w’amatsinda ya CAF Confederation Cup wabereye  i Nairobi hari ku Cyumweru, tariki 19 Kanama 2018.

Iyi kipe yatozwaga n’Umunya-Brazil, Roberto Oliveira Goncalves, yagiye muri Kenya idahabwa amahirwe cyaneko yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi barindwi bagaragaye mu mukino ubanza wabereye i Kigali aho amakipe yombi yanganyije 1-1.

Rayon Sports yinjiye mu mukino neza ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bimenyimana BonFils Caleb, ahawe umupira mwiza na Manishimwe Djabel, Gormahia ibifashijwemo na rutahizamu Francis Mustapha yishyuye igitego.

Abakinnyi ba Gor Mahia babuze uburyo bwinshi bwari bwabazwe, icyizere cyabo cyasojwe na Rutanga Eric watsindiye Rayon Sports igitego cy’intsinzi ku munota wa 53′ cyavuye kuri coup franc [umupira w’umuterekano]

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto utabonye yaranze ubukwe b’umunyamakurukazi Clarisse Uwimana na Festus Bertrand

Burya Mbappe ahora Neymar uburyo akoresha Instagram na comment z’abafana