Amafoto utabonye yaranze ubukwe b’umunyamakurukazi Clarisse Uwimana na Festus Bertrand

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Kanama 2022 nibwo umunyamakurukazi wa Siporo mu Rwanda, Uwimana Clarisse yasezeranye imbere y’amateko na Festus Bertrand.

Basezeranye imbere y’amategeko mu gihe bitegura gukora bukwe tariki ya 3 Nzeri 2022. Gusaba no gukwa bizaba saa tatu i Rebero muri Heaven Garden, imbere y’Imana bazasezeranira Sainte Famille n’aho abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden.

Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.