in

Itangazo ryihutirwa kuri wa muhanda waraye ubereyemo impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu

Nyuma y’impanuka yaraye ibaye ku cyumweru, Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha abantu ko uwo muhanda wabereye iyo mpanuka utakiri nyabagendwa.

Mu itangazo bashyize kuri Twitter bagize ati: “Muraho. Turabamenyesha ko kubera impanuka yabaye ejo mu Karere ka Rubavu, umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali ko utari nyabagendwa.”

Polisi yakomeje ibwira abantu bakoresha uwo muhanda ko baragirwa inama yo gukoresha imihanda:

1. Gisenyi-Brasserie-Burushya-Pfunda-Mahoko-Musanze-Kigali

2. Gisenyi-Buhuru-Giko-Murara-Rugerero-Musanze-Kigali

Isoza yisegura ku bantu kubera izo mpinduka, ati: “Murasabwa kwihanganira impinduka, hari gukorwa ibishoboka byose kugirango uyu muhanda ufungurwe mu gihe cya vuba.”

“Abapolisi baraza kuba bari ku muhanda babayobore. Murakoze.”

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyikazi wa Filime Montana yaguze imodoka yakataraboneka (AMASHUSHO)

Abanyarwanda basaga 1000 bafungwa buri kwezi