in

Israel Mbonyi nyuma yo gutitiza inkuta za BK Arena akiyunyuguza izo mu Burundi agiye no muri Australia

Nyuma yo gukorera ibitaramo by’amateka mu Rwanda no mu Burundi, Israel Mbonyi yerekeje muri Australia, aho ategerejwe mu bitaramo bitanu agiye kuhakorera.

Ni ibitaramo Israel Mbonyi azatangirira ahitwa Brisbane ku wa 14 Mutarama 2023, akomereze i Sydney, aho azataramira ku wa 21 Mutarama 2023.

Nava i Sydney, Israel Mbonyi azahita ajya gutaramira ahitwa Perth ku wa 28 Mutarama 2023, akomereze i Melbourne ku wa 4 Gashyantare 2023 hanyuma asoreze ibitaramo bye ahitwa Adelaide aho azataramira ku wa 11 Gashyantare 2023.

Nyuma yo kuva muri Australia, byitezwe ko Israel Mbonyi azahita yerekeza i Burayi mbere gato yo kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nick n’umugore we bagizwe inkuru kuri Twitter ubwo umwe mu bayikoresha yabazaga abantu niba koko aba bombi baberanye

APR FC yateje ingaru muri Rayon Sports ku mukinnyi umwe yatije Marine FC