Ku munsi w’ejo ubwo Cristiano Ronaldo yitabaga urukiko rw’i Madrid mu mujyi wa Alarcon nkuko twabibamenyesheje mu nkuru yacu iheruka (kanda hano )ari nawo abamo,yaje kumenyeshwa ibyaha aregwa n’umucamanza harimo kunyereza miliyoni 14 z’amayero yinjije mu kwamamaza cyangwa ibindi bikorwa byakozwe mw’izina rye bwite ndetse agira n’icyo avuga ku byo aregwa aho nkuko ikinyamakuru BBC kibitangaza,abamuhagarariye mu mategeko baba baremeje ko batazi ibi byaha mu magambo make,barabihakanye.
Nkuko Radio Cadena COPE yo muri Espanye ibyemeza neza,CR7 akomeje guhakana icyaha dosiye ye ikajya mu rubanza yaba ari kwikururira igifungo cy’imyaka 15 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 75 z’amayero.
Mu gihe aramutse yemeye icyaha,nkuko Lionel Messi yabigenje akishyura ihazabu gusa,nawe yacibwa ihazabu ya miliyoni 28 z’amayero akirinda gukatirwa igihano cy’igifungo.Biragoye ko Cristiano Ronaldo yakwishyura aya mafaranga nubwo ayafite kuko yaba yerekanye ko icyo cyaha yagikoze kandi yaremeje kuva kera ko arengana ko nta kosa afite.