Ikipe ya Manchester United nyuma y’igenda rya Sir Alexander Chapman Ferguson yahuye n’ibizazane byo kubura umusimbura w’uyu mugabo kubera amahitamo yagiye akora akaza kuyigwa nabi,duhereye kuri David Moyes utarahamaze kabiri nyuma yo kuyita mu rwobo rwa bayanga akayivamo,akaza gusimburwa na Luis Van Gaal  nawe utarabashije kugera kucyo ku ikipe yari yamwifujeho.
Nyuma y’aba bagabo basimbuye Ferguson bikanga,uyu musaza ugifite akazi k’ubujyanama muri iyi kipe y’ubukombe y’i Manchester yakomeje kugenda ayiba hafi yaba mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi gusa ntibyarambye kuko hari ibyemezo iyi kipe yagiye ifata bitemeranywaho n’uyu musaza w’inararibonye mu mupira w’amaguru,ibyo byiswe nk’ubugambanyi kuberako byabaga byemejwe n’uruhande rumwe rw’ikipe.
1.Icyemezo cya mbere cyafashwe Ferguson atemeranywaho n’ubuyobozi bw’ikipe n’igurwa ry’umutoza Jose Mourinho bitewe nuko uyu mutoza wahoze mu ikipe ya Chelsea atigeze na rimwe aramba mumakipe yose yatoje,ibi uyu musaza akaba yarasobanuraga ko no muri ino kipe naramuka ayijemo afite ibyo azakiza,gusa ko n’ibyo azica bihari kandi bishobora gutuma umunsi azayivamo azayisiga ahantu bizagorana kwikura.
2.Icyemezo cya kabiri cyafashwe Ferguson atemeranywaho  n’ubuyobozi bw’ikipe n’igurwa ry’umukinnyi Zlatan Ibrahimovic yasobanuriye ubuyobozi bw’ikipe ko ikipe nka Manchester United itigeze abakinnyi b’abiyemezi ku rwego nk’urwuriya musore uzwiho kwishongora cyane,ni nyuma yuko uyu Zlatan yaramaze gu postinga kur instagram ye amagambo agira ati:”Nobody announces Zlatan, Zlatan announces his club”,
agahita ashyira n’ifoto kurukuta rwe rwa instagram agira ati:”Time to let the world know. My next destination is @manchesterunited #iamcomingÂ
Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:”Nta muntu ujya uvuga ibya Zlatan,Zlatan yivugira ibyakazoza ke”
Akongera ati:”Igihe n’iki cyo kumenyesha isi aho nzerekeza,Manchester united”. Aya magambo niyo yatumye Ferguson atishimira na gato imyitwarire n’imvugo by’uyu mukinnyi.
Gusa ibi byemezo byakwitwa nku’ubugambanyi Manchester United yakoreye Ferguson byashyizwe mu bikorwa vuba na bwangu.