in ,

Isomere ukuntu ikipe ya FC Barcelone yihimuye BITUNGURANYE kuri Neymar ushaka kugenda mu buryo bubabaje cyane

Mu gihe abafana ba FC Barcelone barangije gufata Neymar nk’umugambanyi kubera uburyo ahise ashaka kuva muri iyi kipe nukuntu yamufashe neza kuva igihe yamuguriye muri Bresil,FC Barcelone nayo ikaba yihimuye bikomeye cyane kuri uyu musore ndetse na Se umubyara.

Mu gihe Neymar yongeraga amasezerano na FC Barcelone umwaka ushize,Barca yemereye se wa Neymar ari nawe agent we,ko Neymar Jr naba akiri umukinnyi wa Barca kuri 31 Nyakanga 2017 izaha se miliyoni 26 z’amayero,amafaranga yagombaga kubona kubera ayo masezerano yarangiye ku munsi w’ejo,nyamara ikipe ya Barca ikaba yanze kuyamuha nk’uko ikinyamakuru AFP kibitangaza.

Neymar bivugwa ko yategereje kugeza kuri iyo taliki ngo abone gusinya muri PSG,kugira ngo atabuza se kubona ayo mafaranga atari make.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abakinnyi bakuze iwabo ari abakire cyane kurusha abandi

Dore ibintu 10 bitangaje binasekeje utari uzi ko byabaye mu mateka ya ruhago