in ,

Dore ibintu 10 bitangaje binasekeje utari uzi ko byabaye mu mateka ya ruhago

  • Andrew Watson ni umugabo uzahora mu mateka nk’umukinnyi w’umwirabura wakinnye mbere kurusha abandi ku rwego mpuzamahanga aho yakiniye ikipe y’igihugu ya Scotland mu mwaka wa 1880,akayikinira imikino 3

    Image result for andrew watson
    Andrew Watson uwo hagati mu bahagaze
  • Mu gikombe cy’Isi cya 2002 ubwo Koreya y’epfo yatsindaga ubutaliyani ku gitego cyatsinzwe na Ahn Jung-hwan yahise yirukanwa mw’ikipe ye ya Perugia yo mu Butaliyani nyuma iyi kipe itangaza ko impamvu yamwirukanye ari uko yicaga ruhago yo mu Butaliyani.
  • Ikarita ya mbere itukura yihuse mu mateka ya ruhago ni iyahawe Lee Todd nyuma y’amasegonda abiri gusa ubwo umusifuzi yasifuraga ngo umukino utangire uyu mugabo yavuze ati “F**k me, that was loud” abwira umusifuzi nuko ahita asezererwa mu mukino gutyo.
  • Mu gikombe cy’Isi cya 2010 abafana ba Koreya y’amajyaruguru bari muri afurika y’epfo abenshi bari abakozi ba leta n’abashinwa bahawe amatike ngo baze bafane iyi kipe.
  • Muri 1998,muri Congo,umukino waje guharikwa bitunguranye nyuma y’aho inkuba yakubise abakinnyi 11 bose b’ikipe imwe barapfa.
  • Mu gihugu cya Greenland nubwo ruhago ari wo mukino ukinwa cyane nyamara ntago bemerwa na FIFA kubera badashobora kugira ibibuga by’ibyatsi bisanzwe kubera urubura rutarekere kugwa muri iki gihugu.
  • Umwana w’amezi 20 gusa ni we mukinnyi muto wasinye amasezerano ari professionel ubwo yasinyishwaga na FC Racing Boxberg,umutoza w’iyi kipe atangaza ko uyu mwana ukuntu atera umupira bidasanzwe.

    Bryce w’amezi 20 gusa wasinyiye ikipe ya FC RAcing Boxberg
  • Ronaldinho yaje kwiyicira amasezerano yari afitanye n’uruganda rwa Coca Cola rwamuhaga ibihumbi 500 by’ama pound ku mwaka kubera yaje kugaragara anywa Pepsi mu kiganiro n’itangazamakuru.
  • Ikipe yatsinzwe cyane mu mateka ya ruhago ni iyo muri Madagascar,yatsinzwe ibitego 149 ku busa ubwo yaje kwitsindisha ibishaka ngo yamagane ubujura bw’ubusifuzi aho yavugaga ko ubwo yaherukaga muri iryo rushanwa yibwe ku buryo bugaragara.
  • Umujyi wa Vatican ufite ikipe yayo ya ruhago.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ukuntu ikipe ya FC Barcelone yihimuye BITUNGURANYE kuri Neymar ushaka kugenda mu buryo bubabaje cyane

Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto y’ubwiyemezi ibabaza abantu benshi cyane