Umuhanzi Ngabo Medard Jobbert bita Meddy yageze i Kigali mu masaha atatu ashize nyuma y’imyaka irindwi (7) aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Agisesekara ku kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe n’abantu benshi biganjemo abakunzi be bitwa “INKORAMUTIMA”.
Saa cyenda n’iminota 50 z’amanywa nibwo Meddy yasesekaye ku kibuga cy’Indege i Kanombe yakiranwa urukumbuzi rwinshi n’abantu batandukanye barimo mushiki we ndetse n’abandi bo mu muryango. Hari abakobwa bafite ibirango byanditseho amagambo ashimangira urukundo bakunda uyu muhanzi, ndetse hari n’abana bitwaje igikombe nk’ikimenyetso cyo kwerekana ubudahangarwa bw’uyu musore muri muzika.
Meddy akigera ku kibuga cy’indege yagaragaje ibyishimo ku maso kuko agarutse mu gihugu. Mbere yo kugira icyo atangariza abanyamakuru bari bamutegereje ari benshi, yasabye umwanya wo kubanza gusuhuza umubyeyi we (nyina) wari mu baje kumwakira.
Mu kanyamuneza kenshi Meddy yatangaje ko yamaze amasaha abiri mu ndege ngo yari akibaza koko niba aje mu Rwanda, igihugu yagiriyemo umugisha.
Yagize ati: “Ndishimye cyane mu buryo mudashobora kumva. Ubusanzwe sinjya nkunda kugaragaza imvamutima zanjye hanze. Gusa umutima wanjye ubyimbyemo ibyishimo ntashobora kugaragariza buri wese.”
Avuga ku cyo ahishiye abanyarwanda bamutegerezanyije amatsiko yakomeje agira ati: “Nagiye mbona abahanzi bakomeye baza mu Rwanda,nzanywe no kugira itandukaniro nerekana hagati yanjye nabo. Ndashimira leta y’u Rwanda itaragize umujinya ngo idufate nk’abanzi b’u Rwanda. Ni ababyeyi beza kandi bifuza iterambere ryiza ku muntu.”
“Nasomaga amakuru menshi avuga ku iterambere ry’u Rwanda buri munsi. Nka Convention kubera kuyireba kenshi wagira nayigezemo kandi ntarayikandagiramo na rimwe.”
Meddy ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe kurusha abandi. Mbere yo kujya muri Amerika muri 2010, yakoze indirimbo zitazibagirana mu bakunzi b’umuziki wo mu Rwanda nka; Ese urambona, Mubwire, Amayobera, Igipimo n’izindi.
Ageze muri Amerika nabwo ntiyaretse guhanga no kwigaragaza kuko indirimbo ze zakomeje gukurwa no kunyura benshi. Muri izo harimo nka; Nasara, Oya Maa, Burinde bucya, Holly Spirit, Slowly n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye.