The Ben ugarutse mu Rwanda nyuma y’amezi arindwi ahavuye mu gitaramo cya East African Party, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike ku isi umuntu ajyamo akumva atuje muri we.
“Nje mu Rwanda kabiri mu mwaka umwe!!!!ibi biranyereka agaciro abanyarwanda bamaze guha abahanzi babo. U Rwanda ruraryoshye cyane nta wutakwifuza kuhaza” Ni amagambo umuhanzi The Ben atangaje akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu mugoroba.
Yabitangaje mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru ryari ryaje ku mwakira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe.
The Ben yagaragarijwe urukundo n’abantu benshi bari baje kwakira abandi bo mu miryango yabo batabashije kwihanganira kuza gufatana nawe amafoto.
Agarutse mu Rwanda ku butumire bwa RDB aho agomba kuririmba mu kiswe “Kwita Izina Gala Dinner 2017” ku itariki ya 26 Kanama 2017 muri Convention Center.
Biranugwanugwa kandi ko azaririmba ku munsi w’ejo kuri Stade Amahoro mu gitaramo kiswe “Kigali Intsinzi Concert” aho kwinjira ari ubuntu.
Mu cyumweru gishize nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) kinafite mu nshingano ubukerarugendo cyatangaje ko The Ben azaza mu birori byo Kwita Izina by’uyu mwaka.
Mbere y’uko habaho umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse, RDB itegura ibirori biba bigamije gushyigikira gahunda zo kurinda no kurengera ibidukikije (conservation).
Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 99,600 (amadolari ya Amerika 120) ku muntu umwe, naho kwicara ku meza y’abantu 10 bikaba 830,000 Frw (amadolari ya America 1 000).