Umupadiri wo mu gihugu cya Nigeria aravugwaho kumena kamwe mu dusabo tw’intanga k’umugabo yasambanyirizaga umugore nyuma yo gutongana cyane ,ubwo uyu mugabo wimyaka 24 yavumburaga ko uyu mupadiri amuca inyuma.Nk’uko amakuru abitangaza, ibi byabereye i Dwenewoho, mu gace ka Ahafo Ano mu majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’akarere ka Ashanti. Bivugwa ko uyu mugabo Kwasi Peters amaze gushinja padiri kuryamana n’umugore we, habaye amakimbirane hagati y’aba bombi maze uyu mupadiri ahita amurasa ndetse kamwe mu dusabo tw’intanga kakabigenderamo.
Aganira n’itangazamakuru i Dwenewoho, yatangaje ko yahuye na padiri nyuma yo kumubona hamwe n’umugore we
Ati: “Sinigeze nizera ibihuha bivuga ku kibazo cya padiri n’umugore wanjye kugeza igihe mboneye bombi nka 11h nijoro bari kumwe.Nahanganye na we kuko imyifatire y’umugore wanjye yagaragazaga ko hari gahunda bagirana ,maze ahita andasa.Ntabwo ari ubwambere aryamanye n’umugore wubatse, dufite ibimenyetso byerekana ibikorwa bye mu gace kacu bityo sinshobora kumureka ngo ansenyere urugo”.
Uyu mupadiri yatawe muri yombi ubu afungiye kuri Polisi ya Mankranso mu gihe hagitegerejwe ko hakorwa iperereza.