Victoria Martens wari umaze umunsi umwe wujuje imyaka 10,yaje gufatwa ku ngufu no kwicwa n’umugabo witwa Fabian Gonzalez mama w’uyu mwana areba dore ko yakundanaga n’uyu mugabo.
Aya mahano yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,aho uyu mwana yahabwaga ikiyobyabwenge kitwa methamphetamine cyatumaga afatwa ku ngufu atarwanye.Mama w’uyu mwana witwa Michelle Martens yabwiye abapolisi ko yaryoherwaga no kubona uyu mwana afatwa ku ngufu ndetse ko hari n’abandi bagabo 2 yigeze kuzana bafata ku ngufu uyu mwana mbere ya Fabian Gonzales.
Fabian amaze kwica uyu mwana w’umukobwa abifashijwemo na mubyara we kelley batangiye guca umurambo we mu bice bahereye ku maboko.
Ikintu cyababaje abapolisi cyane nuko nyuma y’uko Fabian Goncales afashe ku ngufu uyu mwana w’umukobwa,nyina yatekeye uyu mugabo bahita banaryamana kandi abizi ko amaze kumwicira umukobwa.