in

Ishuri ryitiriwe mutagatifu Paul (Saint Paul) rifashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka maze abakobwa 26 bahita bagwa igihumure kubera ibyo bahaboneye

Ishuri ryitiriwe mutagatifu Paul (Saint Paul) rifashwe n’inkongi y’umuriro rurashya rurakongoka maze abakobwa 26 bahita bagwa igihumure kubera ibyo bahaboneye.

Ishuri ry’isumbuye rya Mutagatifu Paul riherereye mu gihugu cya Uganda mu gace ka Nambaale mu ntara ya Iganga, ryafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nkongi yabaye ku wa 27 Nyakanga 2023 mu gitondo aho yibasiye amacumbi yararagamo abanyeshuri babakobwa 120.

Muri iyo nkongi, byinshi byiganjemo ibikoresho by’abanyeshuri byangiritse.

Nk’uko bitangazwa na Monitor, hari abanyeshuri bagera kuri 26 bahise bagwa igihumure ariko bahita bihutanwa ku bitaro bya Iganga_Nakavule bitabwaho.

Icyateye iyo nkongi  ni umuriro w’amashanyarazi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

U Rwanda rufashe Côte D’Ivoire ruyigira ayi ifundi igira ibivuzo -AMAFOTO

Ku munsi w’Igikundiro umwarabu aramanuka i Nyarugenge: Mu ibanga rikomeye cyane hamenyekanye ikipe izakina na Rayon Sports kuri ‘Rayon Day’