in

Ishobora kucyegukana: Ikipe ya Kiyovu Sports amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda akomeje kwiyongera

Ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda akomeje kwiyongera nyuma y’uko bigaragara ko gutwara igikombe biri mu biganza byayo.

Kiyovu Sports ifitanye umukino n’ikipe ya Musanze FC yo mu ntara ya majyaruguru y’u Rwanda tariki 07 Gicurasi 2023 uzaba ukomeye cyane kuko Abayovu basabwa gutsinda kugira ngo biyongerere amahirwe yo kuba bakwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda imaze akavagari k’imyaka itagikozaho imitwe y’intoki.

Ikipe ya Kiyovu Sports ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko gutwara igikombe ariyo ibifite mu biganza byayo kubera ko isabwa gutsinda imikino yayo isigaje ntanumwe itakaje maze ikegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 57 ikaba ikurikirwa na Rayon Sports n’amanota 55 ndetse n’ikipe ya APR FC n’amanota 54.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akebo kajya iwamugarura! Abanyarwenya birirwa basetsa abantu baraye batewe urwenya nabo barirekura baraseka baratembagara (AMAFOTO)

Dore Impamvu Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz agiye gukura umuryango we muri Kenya.