in

“Isabukuru nziza BUBUNA, Uncle Tom yagiye mu ijuru” Junior Giti yifurije umukobwa we umunsi mwiza w’amavuko (Videwo)

Ku itariki ya 17 Kanama 2022 byari amarira mu muryango nyarwanda gusa ariko wari n’umunsi w’amavuko w’umukobwa wa Junior Giti, wari wapfushije mukuru we.

Guhurirana gukomeye kwaje gutangazwa na Junior Giti nyuma y’uko umunsi w’amavuko wa Bubuna umukobwa wa Junior uhuriranye no kwitahira kwa Yanga wari Marumeme wa Bubuna.

Nyuma yo gushyingura mu cyubahiro Yanga, umuryango wa Junior Giti wahise wifuriza n’umwana wabo umunsi mukuru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Junior Giti yashyizeho amashusho ari kwifuriza umukobwa we isabukuru nziza nuko maze arenzaho amagambo agira ati ” Birangiye BUBUNA tumuvuyemo ideni, cyane ko atazi gupfa ibyoaribyo… Bamubwiye ko uncle Tom (Papa Agnes) yagiye mu ijuru. Isabukuru nziza BUBUNA, Uncle Tom aragukunda.”

Videwo

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyamakuru bo mu Burundi basekejwe bekomeye n’uburyo imodoka ya Bruce Melodie yasaga nabi (Amafoto)

Video; Mu rukiko dore uko ubukwe bwa The Ben wari waherekejwe na meddy bwagenze