Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi Zeotrap yashyize hanze indirimbo ‘Sinabyaye’ aho aba abwira amagambo ateye isoni Ish Kevin, kuri ubu iyi ndirimbo ntabwo ikiri kugaragara ku rubuga rwa YouTube.
Iyi ndirimbo yashyizwe kuri YouTube channel ya ‘Kavu Music’ irimo ibitutsi byo ku rwego rwo hejuru, byatumye ivugisha benshi bayumvise, bamwe bayinenga mu gihe abandi bavuga ko ariyo Hip-hop ya nyayo.
Ibi byaje kugera ku Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yari yihanangirije abahanzi bakora indirimbo zirimo amagambo mabi, yaba ari ibitutsi ndetse n’ibishegu.
Ibyo byose byaje kurangira uyu muhanzi Zeo trap yitaba RIB kugirango iki kibazo gikemurwe.