
Umupasiteri wo mu idini ryitwa Mount Zion General Assembly muri Africa y’epfo yiyiciye umuyoboke ubwo yamusabaga ko aza imbere y’itorero maze akamukoreraho igitangaza.
Mu kumukoreraho igitangaza Pasiteri Lethebo Rabalango yasabye uyu mukobwa kwegera imbere maze akaryama hasi nuko pasiteri yaje gusaba bamwe bashinzwe umutekano mu rusengero yuko baterura speaker bakayimutereka hejuru kugira ngo igitangaza kijye mu bikorwa.
Nk’uko Wire dukesha iyi nkuru ikomeza kubivuga ngo abashinzwe umutekano bateruye ya SPeaker ifite ibiro birenga 113 maze bayimutereka hejuru mu gihe Pasiteri yavugaga ko ntacyo iyi speaker yamutwara uyu mukobwa ntabwo yavugaga kuko yari yamaze gupfa rugikubita