Rutahizamu  wakiniye APR FC ubu akaba akinira A S Kigali  ndetse ujya uhamagarwa mu ikipe y’igihugu AMAVUBI,Mubumbyi Barnabe. Burya nyuma yo kunyeganyeza incundura yifitiye umukobwa yihebeye ndetse uburanga bwe butuma abasore bamwe bavugishirizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Umuhoza Belyse ni we wigaruriye umutima wa Barnabe ndetse amakuru agera kuri YEGOB.RW yemeza neza ko bombi basohokana kenshi gashoboka ndetse ngo bahana impano ku buryo n’ubwo bakiri bato ngo buri wese afite ikizere cyuzuye cyo kuzabana n’undi.
Urukundo Belyse we ubwe afitiye Mubumbyi rumusunikira kubimwereka atikandagira,ndetse uyu munsi (Kuwa Gatanu taliki ya 02/12/2016) nibwo Barnabe yizihije isabukuru y’amavuko maze kiba igihe cyiza kuri Belyse cyo kumubwira uburyo ariwe musore wenyine yimariyemo
Ati” Uri umugabo umwe rukumbi nakunze,nubashye,kandi nemera,isabukuru nziza kuri wowe mugabo w’inzozi zanjye,nkingi y’ubuzima bwa njye “