in

Irebere ubwato bwa mbere budasanzwe ku isi ||bunafite inzu zigurishwa.

Biragoye kubwira abantu ko iby’ubu bwato bwitwa Somnio bugiye kujya ahagaragara buzaba bufite inzu zigurishwa kuburyo uzagura imwe muriyo azaba afite amahirwe yo kugura igenda.

Ni ubwato bwo gutemberamo buzaba aribwo bunini bwa mbere ku isi. Ubu bwato bwiswe Somnio biteganyijwe ko buzatahwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2024 ubu bukazaba bufite uburebure bwa metero 222, bivuze ko igihe cyose buzaba buri mu Nyanja nikimwe mubintu bizaba bigaragarira amaso ya benshi.

Icyakora nubwo benshi bazabasha kuburebera inyuma buri mu mazi ariko si benshi bazabasha kubukandagiramo ngo bamenye uko imbere buzaba busa kuko abaherwe bakimaze nibo bazashobora kwigondera igiciro cyo kwinjira muri ubu bwato buzaba buhagaze miliyari zirenga 600 z’amafaranga y’u Rwanda (600.000 USD).

Ni ubwato buzaba bugenewe abakire cyane ndetse bukazaba bufite inyubako zigurishwa mo imbere mu bwato (apartments) buri nzu muri ubu bwato bivugwa ko izaba ihagaze miliyoni 11 z’amadorali nukuvuga miliyari zisaga 11 z’amanyarwanda.

Imyirondoro ya nyirubwato kugeza ubu ntizwi ndetse bivugwa ko izakomeza ikagirwa ibanga rikomeye cyane ko n’abazagura inzu muri ubu bwato ngo atari umuntu wese ubonetse ahubwo numwe mubazajya baba bahawe ubutumire. Bivugwa buri nyubako izaba iri muri ubu bwato izaba ifite buri gikoresho cyose kigezweho ku isi, yaba icy’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bisanzwe. Bivuze ko abashakashatsi, abahanga mu bintu binyuranye, abavumbuzi ndetse n’abandi bose bifuza guhanga udushya bazabona uburyo bwiza bwo gukomeza imirimo yabo batavuye mu bwato buzaba bugizwe nicyo twakwita amagorofa (decks) atandatu uzamuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itugezeho nonaha: Mama wa Vestine na Dorcas atubwiye uko byose byagenze kugeza ubwo abana be batandukanye na M. Irene

Amakosa yo gukomeza gutekereza ku muntu mwahoze mukundana mugatandukana.