in

Inkuru itugezeho nonaha: Mama wa Vestine na Dorcas atubwiye uko byose byagenze kugeza ubwo abana be batandukanye na M. Irene

Kuri ubu inkuru irimo gucicikana kurusha izindi ni iy’itandukana rya Vestine na Dorcas n’umujyanama wabo ariwe M. Irene. Mu masaha make ashize nibwo M. Irene yasobanuye ukuri kose kuri iyi nkuru.

Nyuma y’aho gato hahise hajya hanze Itangazo ryashyizweho umukono na UZAMUKUNDA Elizabeth  (Mama wa Vestine na Dorcas). Iri tangazo ririmo amagambo akurikira:

ITANGAZO

Mu izina ryanjye bwite, iry’umuryango wa Vestine na Dorcas ndetse n’iryumugabo wanjye S/Sgt NIZEYIMANA MAZIMPAKA, Njyewe UZAMUKUNDA Elizabeth nanditse iyi nyandiko kugira ngo nkureho urujijo ku mpamvu nyamukuru kandi zikomeye zatumye MURINDAHABI IRENE ENTERTAINMENT (MIE) ihagarariwe na MURINDAHABI Irene avuga ko ahagaritse imikoranire ye yariri hagati ye na Vestine & Dorcas.

Byatangiye Vestine na Dorcas bafungura youtube channel yabo bwite izwi ku mazina ya Vestine na Dorcas babifashijwemo n’uwitwa NDAYISABA Prince uba I Musanze biyemeza kujya basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi. Youtube channel imaze gukomera igeze n’igihe cyo guhabwa amafaranga, nibwo abana bashutswe nuwitwa Maombe abazana I Kigali ababwira ko agiye kwamamaza youtube channel yabo aribwo yahise abahuza na Irene MURINDAHABI.

Nibwo yabashukashukaga abasaba umubare w’ibanga (password) ngo azajye abashyiriraho ibiganiro n’indirimbo kuri iyo youtube channel, abana nabo binginga mukuru wabo witwa Aline ngo aboherereze umubare banga cyane ko ariwe wari uwuzi maze arawubaha. Ni nabwo Irene MURINDAHABI yahise abaka n’izindi password abana

Ni nabwo mukuru wabo Aline yifuje kureba aho youtube channel igeze, maze asanga umubare w’ibanga warahindutse. Tumenya n’amakuru ko amafaranga yose youtube yishyuye Irene yayanyijije kuri konti ya banki ye bwite, nibwo namuhamagaye duhurira mu Kiyovu ari kumwe n’umwunganizi we tumusaba kurekura youtube channel y’abana amafaranga yinjiye yashaka akayitwarira kandi mumenyesha ko natabikora nzamurega mu bugenza cyaha. Arabyemera ariko ntiyabikora ahubwo akomeza gushyiramo abana amagambo mabi ngo twebwe turi abaturage ngo nibatwishinga azasiba indirimbo zabo ikindi ngo abazimye burundu.

Kubera ayo makimbirane yose, twatunguwe no kubona indirimbo ya gatatu yabo yitwa Adonai yarayisohoye ayishyira kuri youtube channel ye bwite nkaho ari umutungo we, ndetse arongera ashuka abana abajyana mu itangazamakuru ari nako abambika imipira yamamaza company ye atatubwiye kandi twaramubujije. Kuwa 6/07/2021, umwunganizi wacu mu mategeko yandikiye Irene integuza ya nyuma yo kuba yarekuye youtube channel y’abana kugaragaza amafaranga yose yakiriiye yitwaje Vestine na Dorcas ndetse no gusobanura uburyo indirimbo adonai yayihinduye umutungowe nta burenganzira ahawe. Atabikora mu gihe kitarenze iminsi itatu agashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

bakoreshaga ku zindi mbuga nkoranya mbaga yinjiramo arabihindura atabwiye abana cyangwa se ngo abitumenyeshe nk’ababyeyi babo.

Kuva icyo gihe atangira kubiyitirira asaba amafaranga abakunzi babo ndetse agasaba amafaranga abantu ngo kugira ngo afashe Vestine na Dorcas, ibimenyetso ni byinshi ariko twatanga urugero ku mukunzi wabo utuye muri America, aho yamuhaye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu y’uRwanda (165,000 Frw) ngo ayahe abana akayirira n’abandi tutavuze. Irene MURINDAHABI yafashije abana gukora indirimbo ya mbere yitwa nahawe ijambo, abakorera n’indi yitwa papa ari nako yakomeje gusabisha abana ngo bamufashe nawe afashe abana kandi ngo ubashaka agomba kumunyuraho.

Tubibonye biratubabaza tumusaba ko, yahagarika ibikorwa byose biri hagati y’abana nawe nibwo yaje I Musanze azanye amasezerano ngo tumusinyire, Papa w’abana arabyanga Irene arataha ariko asiga aduteye ubwoba ngo arasiba ibintu byose yakoranye nabo mw’ijambo ryadushenguye umutima ati “ntiyakora ikintu adafitemo inyungu ngo ntabwo ari Yesu wapfiriye abantu ku musaraba”. Abana baje I Kigali mu biruhuko yahuye nabo abakorera indirimbo yabo ya gatatu yitwa Adonai, ariko yanga kuyisohora ngo tubanze dusinye amasezerano turabyanga cyane ko twari tumaze kumenya ko arimo kuducururiza abana.

Akimara kubona iyo baruwa, yihutiye kongera gushaka abana ngo bitandukanye natwe kandi abandikira SMS abashuka ngo bifate voice note bamushima ngo bavuge ko yabarihiye amashuli ngo kugira ngo RIB itamufata, abana barabikora ariko bahita babitumenyesha. Mumbabarire navuze byinshi ariko mbikoze kugira ngo Abanyarwanda bose ndetse n’abakunzi ba Vestine na Dorcas bamenye ukuri.

Tunatabaza inzego z’ubutabera ngo ziturenganure ku byaha byo kunyereza umutungo, ubuhemu, n’iyica rubozo Irene MURINDAHABI yakoreye abana banjye ndetse n’umuryango muri rusange.

Murakoze.

UZAMUKUNDA Elizabeth

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku ikipe ya PSG

Irebere ubwato bwa mbere budasanzwe ku isi ||bunafite inzu zigurishwa.