in

Amakosa yo gukomeza gutekereza ku muntu mwahoze mukundana mugatandukana.

Birashoboka cyane ko abantu bakundana ndetse bakagirana ibihe byiza nyuma bakaza gutandukana, birababaza ndetse bitwara imbaraga nyinshi kwikuramo uwo mwahoze mukundana. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa waba ukoze iyo ukomeje gutekereza cyane ku muntu mwatandukanye.

1.Si igihe cyo kwicuza ishimire uwo mukundana ubu.

Byararangiye kandi mwemeranyijwe ko mutandukanye. Yaraguhemukiye cyangwa waramuhemukiye nta kundi byagenda. Kwirirwa wicuza, kugira uburakari, umubabaro ni ibindi birasanzwe ariko aho ibihe bigeze si igihe cyabyo, nta kamaro bugufitiye.

Niba warahise ubona undi uguhoza amarira, rekera gutekereza uwo mwatandukanye bitazagusenyera n’ibyo wari umaze kubaka. Ntabwo byaba ari byiza ko ukomeza kumurya umutima kandi n’ubundi warawumuhaye igice. Uracyibereye ahandi. Urata igihe cyawe kuko umukobwa cyangwa umusore mwakundanaga wenda nawe yiboneye undi bakundana. Kwirirwa umutekereza sibyo bizamukugarurira.

2.Umusonga w’undi ntukubuza gusinzira.

Uramutekereza kandi igihe kinini gishoboka ariko rero ntibimugeraho kandi niyo byamugeraho ntacyo bimubwiye. Ntabwo yabaye miseke igoroye ariko nawe ntiwitwaye neza. Tangira ubuzima bushya ibyahise byararangiye hato utazashaka kubaka undi mubano ugasanga warasigaye kandi waranataye igihe ku busa. Umusonga wawe ntumubuza gusinzira kandi agasinzira neza cyane.

3.Hari impamvu yatumye mutandukana.

Gutandukana kwanyu byatewe n’impamvu ifatika. Urugero niba waramufashe aguca inyuma, iyo nyama ntibayimubazeho. Kwirirwa rero utekereza ko umuhaye andi mahirwe byacamo agahinduka uribeshya. Wa mugani wa ya mvugo ngo uwagukubise ntaho yagiye, nawe rero uwaguciye inyuma ntiyashizwe. Numuha amahirwe mugasubirana ya ngeso akayongera noneho uzisanga mu rwobo utazikuramo. Shaka abandi bakobwa cyangwa abasore bafite urukundo rutaryarya kandi barahari.

4.Uri kwiyicira ubuzima bwawe bw’ejo hazaza.

Kumutekereza bituma udakora akazi kakubeshejeho , bituma utiga amasomo neza kandi ariyo yari kuzagufasha mu gihe kizaza. Ushobora kuba uri kwiyima amahirwe y’undi mubano wari kuzishimira kurusha uwo wahozemo. Niba warahuye n’iki kibazo ntawakwirengagiza ko bigora kwibagirwa ibihe byabaranze. Ariko mu rwego rwo kurengera ubuzima bwawe n’ihazaza hawe kurikiza izi nama urebe ko ibi bitekerezo byakuvamo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ubwato bwa mbere budasanzwe ku isi ||bunafite inzu zigurishwa.

Umwana w’imyaka 11 y’amavuko yaciye agahigo ko kurangiza kaminuza akiri muto.