Myugariro w’ ikipe y’ igihugu y’ umupira w’ amaguru Amavubi akaba umukinnyi wa APR FC mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda ,Bayisenge Emery  akaba umwe mubari bagize ikipe y’ abatarengeje imyaka 17 y’ abashije kwitabira igikombe cy’ isi cya 2011 cyabereye muri Mexico.
Kuri uyu munsi 02/11/2016 Bayisenge Emery yujuje imyaka 22,YEGOB.RW yifuje kukwereka Umugwaneza Kellia wigaruriye umutima wa Emery ndetse wamubwiye ko atamufite ubuzima ntacyo bwaba bumaze.
Emery watangaje ko  akunda kurya umuceli ndetse akanywa n’amazi cyangwa Juice,amaranye na Kellia mu rukundo igihe gisaga imyaka 3 ndetse amakuru YEGOB.RW ifite yemeza ko Emery na Kellia badaherukanye kuko uyu mukobwa atakibarizwa mu Rwanda bityo kuri uyu mugoroba ngo ntabwo uyu musore ari buze kwizihiza imyaka 22 amaze ku isi ari kumwe n’uwo yikundira.
Nubwo Kellia atari  hafi ye ariko yanditse kuri instagram ubutumwa bugamije kwifuriza isabukuru nziza  Emery aho yagiraga ati”Nkwifurije umunsi mwiza w’amavuko wuzuye ibyishimo n’umunezero…….Ndakwishimiye byimazeyo[] wibuke ko nkunda kubona useka [].
https://www.instagram.com/p/BMS0XELhgY-/?taken-by=kellia__a
Emery nawe kubwo gukumbura uwo akunda Kellia yananiwe kubyihanganira maze yandika ku rukuta rwe rwa instagram amagambo agira ati” Ndagukunda ndanagukumbuye,urabizi uzahora iteka mu ntekerezo za njye ,mu mutima wanjye no mu ndoto zanjye kuko ufite umutima wanjye ,ntagufite iruhande rwanjye ntabwo  mba nuzuye Kellia” aha ni naho Kellia yahereye abwira Emery ko atamufite
ubuzima ntacyo bwaba bumaze