Michel ubwe yivugira  ko Nadia amuturira byose kandi ngo ni yo mahitamo ye atenze ayandi ,urukundo rwa Nadia na Michel rukomeye ku buryo bugaragarira amaso ndetse uyu mukobwa amuba hafi mu mwuga we wo gukina  n’ikimenyimenyi Nadia yagaragaye incuro nyinshi ashyigikiye umukunzi we muri CHAN,ni kenshi kandi babwirana akari ku mutima bifashishije imbuga nkoranyambaga
Michel na Nadia barabyirukanye ndetse uko bagiye bakura ni nako urukundo rwabo rwagiye rutumbagira,kuri ubu amakuru agera kuri YEGOB.RW Â yemeza neza ko umubano wabo washinze imizi ndetse bishobora no kuzarangira bibaniye.
Michel afite imyaka 22,yize muri APE Rugunga ,History-Economics-Geography (HEG) yifanira Arsenal,APR FC ndetse n’Amavubi gusa ibyo byose biza bikurikira Umutoni Nadia utagira uko asa.