in ,

Irebere igikorwa kigayitse Lionel Messi yaraye akoze ku mukino wa Juventus cyabyukije amahane hagati ya Real Madrid na FC Barcelone

Mu mukino wa UEFA CHAMIONS LEAGUE wahuje ikipe ya FC Barcelone ndetse na Juventus,abasore b’umutoza Ernesto Valverde bakihorera kw’ikipe yabakuyemo nabi muri ¼ cy’irushanwa riheruka,aho kizigenza Lionel Messi yatsinzemo ibitego 2 muri 3 iyi kipe yatsinzwe,yaje gukora igikorwa cyigayitse cyane.

Nyuma y’ikosa Lionel Messi yakorewe na Miralem Pjanic,yaje kujya gusabira ikarita y’umuhondo uyu mugabo ariko mu kubikora asa nk’ufshe umusifuzi amwitendeka ku rutugu,nibwo umusifuzi w’uyu mukino ari we Damir Skomina yaje guha ikarita Lionel Messi ku bw’icyo gikorwa.

Nyamara byaje kubyutsa umujinya w’abafana ba  Real Madrid bibutse Cristiano Ronaldo asunika umusifuzi mu mukino wa super cup agahanishwa imikno 5 yose kugeza ubu asigaje umwe azasiba muri shampiyona ya La Liga.

irebere video Messi ibyo yakoze

https://www.youtube.com/watch?v=wVyEiUyz9GY

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Jose Mourinho yabwiye amagambo y’inyuro n’uburakari bwinshi abakinnyi be nyuma yo gutsinda FC Bale (IMPAMVU)

Umva ikintu gikomeye Brandy yari amaze igihe ahisha cyatahuwe ku mubiri we